RAV 4 2009

place kibagabaga, kigali Kurebera kw'ikarita

Share
Tweet
Pin
Email
Share
Share
Share

Muncamake

RAV4 ni imodoka yohereje ariko iciye mu mucyo cyane. Ifite imiryango ibiri n’ibyicaro 5 cyangwa imyanya itanu (5) yo kwicaramo. Ukeneye umushoferi w’umunyamwuga, uzi neza ururimi rw’I Kinyarwanda, icyongereza n’igifaransa.  Serivisi inoze, imodoka nshyashya, ibiciro biciriritse ni bimwe mu biranga serivisi zacu za buri munsi. Waba ushaka imodoka ugiye muri business cyangwa ushaka gutembera, dTravela igufitiye imodoka nziza ikwiye kuri wowe. Ibuka kwitwaza uruhushya rwo gutwara imodoka, fotocopi y’indangamuntu cyangwa uruhushya rwo kujya mu mahanga. Ibuka ko amavuta yimodoka/esansi/ mazutu bitari mu giciro cy’ubukode gusa RAV 4 irondereza esansi.


Ingamba zihariye

Ingamba zihariye

IBIBANZA 1. Gusinya inyandiko y’ubukode bw’ imodoka/ikinyabiziga hamwe na dTravela 2. Kureba ubuzima bw’imodoka ukodesheje mbere yo kugenda 3. Wemerewekuba umuyobozi w’imodoka ari uko ufite urushya rwo gutwara. Niba nta ruhushya rwo gutwara imodoka ufite, kodesha umuyobozi w’imodoka wo muri dTravela 4. Ishyura igiciro cy’ubukode uko biteganyijwe cyangwa se igiciro kiri mu nyandiko yubukode wasinye. IGIHE WATANGIYE GUKORESHA IMODOKA/IKINYABIZIGA 1. Ubahiriza amategeko y’umuhanda kuko uzirengera ingaruka zose ziturutse mu kwica amategeko y’umuhanda 2. Ntukoreshe umurongo witumanaho/telefoni mu gihe utwaye ikinyabiziga/imodoka. 3. Ubahiriza umuvuduko wagenwe mu gihe uyoboye imoodka 4. Hamagara dTravela igihe ikinyabiziga kigize ikibazo icyo aricyo cyose. 5. Aka ubufasha umukozi wita ku buzima bw’imodoka mu gihe habayeho: • Ivuga nabi (nkaho iri kurira) • Itinda gukora • Igihe ipine ryangiritse • Igihe Pedali zitameze neza • Igihe igaragaje umuhumuro nkaho igiye gushya cyangwa igihe icumbye • Igihe ihinduye icyerekezo bitunguranye igihe ufashe feri Swerving to the side when braking • Igihe iri guhinda bidasanzwe NYUMA 1.Garura imodoka ku gihe, imeze kandi ikora neza nkuko wayikodesheje imeze kandi uyigarure ahantu hagenwe mu nyandiko y’ubukode. Mu gihe imodoka/ikinyabiziga itagaruwe ku italiki yagenwe mu nyandiko y’ubukode , ikiguzi cy’ubukode kiyongera hakurikije igihe cyubukererwe nitaliki imodoka yagaruwe. 2.Garura imodoka uko wayijyanye imeze . 3. Subiza Imodoka kandi utange ikiguzi cy’ubukode cyose ku mukozi wa dTravela. 4. Kubura cyangwa kwangirika kwimodoka byirengerwa numukiliya igihe cyose iri mu maboko ye kandi yangiritse bitewe nimpamvu zimuturutseho cyane cyane igihe yayakiriye ari nzima. 5. Mu gihe imodoka ishyiriwe umukiliya ivuye muri dTravela ( mugihe ayikodesheje) cyangwa mu gihe imodoka’imodoka yakoreshewe muri ibyo bihe byombi.( imodoka ivuye kuri dtravela ishyiriwe umukiliya no mu gihe ivuye ku mukiliya igiye kuri dTravela. Murakoze kugendana na dTravela!

Uburyo bwo kwishyura

Cash - Bank Transfer - Mobile Money -

Kurebera kw'ikarita

RAV 4 2009
Kwandika ibyo gusubiramo x

Menya neza ibi : igihe wanditse ibyo kongeramo ntago wakongera kubisiba cangwa kubihindura

Imodoka zo mu bwoko bumwe